Umwami Charles III yongeye guha ubutumire igikomangoma Harry mu birori byo kumwimika

Umwami Charles III yatumiye igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle aho yabasabye kwitabira umuhango wo kwima ingoma gusa aba bombi ntibaratangaza niba bazawitabira.
Igikomangoma Harry ni umuhungu wa Charles III, Akanaba umwuzukuru w’umwamikazi Elisabeth II, Uyu yaje gutungurana ubwo yikuraga ku nshingano z’i bwami akiyemeza kurongora umugore w’umwirabura.
Harry yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga uburyo yabayeho nabi mu buzima bw’i bwami ndetse bakamwanga kuko yarongoye umugore w’umwirabura, Uru rugendo rw’ubuzima bwe yaje no kubushyira mu gitabo yise Spare cyiri mu byagurishijwe cyane ku isi.
Bitewe no kumena amabanga y’i bwami n’imyitwarire itarabashimishije byatumye acibwa mu bazitabira umuhango wo kwimika umwami Charles III utegayijwe muri Gicurasi.
Gusa byaje gutungurana ubwo ingoro y’i Bwami yahamyaga ko igikomangoma Harry n’umugore we bahawe ubutumire n’umwami bwo kuzitabira umuhango wo kumwimika, Gusa aba bombi bo ntibaragira icyo batangaza dore ko banikuye ku nshingano z’i Bwami.
Harry na Meghan bahawe ubutumire mu birori byo kwima ingoma
Harry n’umuryango w’i bwami bakunze kutumvikana