Umwami w’injyana ya ‘Soukouss’ muri Congo yishwe na Coronavirus

Icyamamare mu muziki ‘Aurlus Mabele’ w’umunyekongo yaraye apfuye azize indwara ya coronavirus i Paris mu Bufaransa nk’uko byatangajwe n’umukobwa we.

Aurlus Mabele wari ufite imyaka 67 yakunze kwitwa “umwami w’injyana ya Soukouss” azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Liste Rouge’, ‘Embergo’ na Femme ivoirienne’ zakunzwe cyane hambere.

Umukobwa we, umuhanzi Liza Monet, yatangaje ko abanyekongo Brazzaville “uyu munsi babuze igihangange cy’injyana ya Soukouss”, avuga ko nawe ashenguwe n’agahinda.

Uyu ni umwe mu bantu ba mbere bazize iyi ndwara bazwi cyane muri muzika.

Mu Bufaransa, kugeza muri iki gitondo abantu 10,995 bamaze kwandura coronavirus naho 372 yarabahitanye.

Imwe mu ndirimbo ze yamenyekanye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO