Umwamikazi Elisabeth yasabwe kuruhuka cyane kubera uburwayi

Umwamikazi Elizabeth w’Ubwongereza yasubitse urugendo yagombaga gukorera mu gihugu cya Irlande muri iki cyumweru kubera impamvu z’uburwayi .

Amakuru ava mu ngoro y’umwami ya Buckingham avuga ku wa gatatu ko uyu mwamikazi w’imyaka 95 yagiriwe inama yo kuruhuka cyane n’abaganga muri iyi minsi mike akazabona kujya muri urwo rugendo

Ingoro ya ya Buckingham yagize iti “"Umwamikazi yemeye ku bushake inama z’abaganga zo kuruhuka mu minsi mike iri imbere."

Iryo tangazo ryakomeje rivuga riti "Nyiricyubahiro ameze neza kandi ababajwe no kuba atabashije gusura Irlande y’Amajyaruguru, aho yagombaga gusura uyu munsi ndetse n’ejo." Ati: "Umwamikazi yoherereje ubutumwa bwiza cyane abaturage ba Irlande y’Amajyaruguru, abizeza ko azabasura mu minsi iri imbere .

Amakuru yizewe ava ku bantu ba hafi b’ibwami yatangarije CNN ko uburwayi Umwamikazi yagize ntaho buhuriye na n’icyorezo cya Covid-19 , ikindi nuko amakuru yisubikwa ry’urugendo rw’Umwamikazi yaje bukeye bwaho yaraye yakiriye mu ngoro ya Windsor ibiro byo kwakira inama y’ishoramari y’isi .

Umwamikazi Elizabeth w’Ubwongereza ubu afite Imyaka 95 ni umwe mu bayobozi kw’isi bakuz cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO