Umwamikazi Elizabeth yamaze kuva mu isi y’abazima ku myaka 96

Abari mu ngoro ya Buckingham bavuze ko ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth bwari mu marembera ndetse ngo abaganga bagerageje kumwitaho uko bashoboye gusa bafite ubwoba kuko atari ameze neza kugeza ubwo yitabaga Imana kuri uyu mugoroba.
Mbere y’uko umwamikazi ava mu mubiri habanje gutambuka itangazo ryagize riti: Isuzuma ryakozwe muri iki gitondo, abaganga b’umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Nyir’icyubahiro kandi bamusabye ko yakomeza kugenzurwa agahabwa n’ubuvuzi."
Igikomangoma Charles yari kumwe n’umubyeyi we mu gihe umwuzukuru we Prince William nawe yari yaje kumureba.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Umwamikazi w’imyaka 96, akuwe mu nama yo kuri videwo ya Privy, abaganga bakamugira inama yo kuruhuka.
Ku wa kabiri, Umwamikazi yashyizeho Madamu Truss nka minisitiri w’intebe i Balmoral, aho yari arwariye aho kujya i London muri ibyo birori.
Ku mugoroba wo kuri uyi wa kane tariki 8 Nzeri 2022 nibwo umuryango w’ubwami bw’Abongereza watangaje ko Umwamikazi Elisabeth wa II avuye mu mubiri.