Umwamikazi wa Country Music Dolly Parton yizihije isabukuru y’Imyaka 76

Mu bakunzi b’iyi njyana ni inde utazi ‘Jolene’, ‘I Will Always Love You’ cyangwa ‘Islands in the Stream’? Izo ni zimwe mu ndirimbo zamamaye cyane za Dolly Parton.
Uyu benshi bafata nk’umwamikazi wa Country Music mu bahanzi bakiriho, uyu munsi yujuje imyaka 76 y’amavuko, muri yo 63 ayimaze akora muzika kuko yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro aririmba afite imyaka 13.
Uyu mugore uvuka mu cyaro cya Leta ya Tennessee muri leta zunze ubumwe za Amerika, ni uwa kane mu bana 12 bavukana na we.
Mu gihe gishize yavuze uburyo iwabo bari abakene cyane, ariko ubu umutungo we ubarirwa kuri miliyoni 350 z’amadolari, nk’uko bivugwa na Forbes, akaba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye b’ibihe byose muri Amerika.
Dolly yashakanye na Carl Dean, umugabo udakunze kugaragara mu bikorwa by’umugore we.
Dolly yigeze gutebya ko umugabo we yitabiriye inshuro imwe gusa igitaramo cye, ariko ko amukunda bikomeye ndetse Dean ajya amwandikira imivugo.
Mu 2016, Dolly yatangaje ko we n’umugabo we bagiye gusubiramo amasezerano yo gushyingirwa kwabo ubwo bari bagize imyaka 50 bashakanye.
Dolly na Dean nta mwana babyaye, ahubwo bareze benshi muri barumuna ba Dolly.
Uyu muhanzikazi yazamuwe n’undi muhanzi witwa Porter Wagoner wari icyamamare muri Country Music mu myaka ya 1950 na 60, amuzanye ngo bajye baririmbana.
Baje gutandukana mu myaka ya 1970 maze mu 1974 Dolly Parton aririmba indirimbo yamamaye inasubirwamo kenshi ’I Will Always Love You’ avuga ku gutandukana kwe na Wagoner.
Mu 2007 ubwo Wagoner yapfaga ku myaka 80, Dolly Parton yari iruhande rwe.
Dolly Parton amaze gusohora alubumu ze zirenga 50 n’indirimbo zirenga 3,000 ubwe yanditse, harimo n’indirimbo nshya yasohoye kuwa gatanu ushize yise ‘Big Dreams and Faded Jeans’.