Umwana agenda nka Se…Uko Se wa Rutura yamuharuriye inzira

Nkusi Arthur na se bahuje impano zitandukanye haba mu gukina film, gutera urwenya, mu mikino y’ikinamico iherekejwe n’ibimenyetso. Uyu musore ashimira se wamuharuriye inzira mu buhanzi.

Mazimpaka Kennedy umwe mu basaza bahishemo impano zihariye, afite umuryango ugizwe n’abana bafite impano zinyuranye haba mu gusetsa, kuririmba, guhamiriza, kwiyerekana, gukina film n’izindi ngeri z’ubuhanzi.

Kennedy yamamaye mu Rwanda ahagana muri 2001 ubwo yasemuraga film azivana mu ndimi z’amahanga akazishyira mu Kinyarwanda. Yari azwi ku izina rya Master J.K.

Ni se wa Nkusi Arthur, umunyarwenya ukomeye mu Rwanda bombi bakaba bahuriye mu Itorero Mashirika ndetse bahuje nyinshi mu mpano zirimo gukina film, ikinamico no gusetsa. Afite abandi bana batandatu barimo n’umuhanzi Sintex.

Uyu muryango w’abanyempano watumiwe mu kiganiro kuri Radio Rwanda bavuga ku mpano zabo nibyo banyuzemo kugirango babe ibyamamare.

Mazimpaka yavuze ko abana be bose bahuriye ku mpano yo kubyina ariko buri wese yagiye ahitamo icyo yiyumvamo cyane.

Ati “Ku byina ni impano y’umuryango, nanjye ndibuka ko nkiri muri Uganda nigeze guhabwa igihembo cy’umubyinnyi wa mbere muri Uganda hari mu mwaka wa 1982.”

Nkusi Arthur avuga ko kugirango abe icyamamare abikesha Se wamwinjije mu mwuga wo gukina amakinamico ari nabyo yagiye abyazamo izindi mpano.

Ati “Ndabyibuka neza, icyo gihe barimo bategura umukino wo kuzerekana ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya cumi. Nari ingimbi niga mu mashuri yisumbuye nzi icyongereza gike cyane. Yambajije niba nabasha kujya imbere y’abantu nkakina mubwira ko nabibasha ansaba ko twajyana ahantu bakoreraga imyitozo.”

Akomeza avuga ko bagiye aho itorero Mashirika ryakoreraga amuhuza n’abandi barimo Hope Azeda na Rugano.

Ati “Bampaye ibyo nzavuga najye mbiraraho, dusubiyeyo mbikora neza. Nibwo bwa mbere ninjiye muri Sinema gusa . Iyo ufite umubyeyi ugufasha mu buryo bwose ukumva ko uri kumwe nawe biragufasha cyane.”

Kennedy yagiye afasha abana be mu mpano zabo barimo Sintex na Arthur

Akunze kugaragara mu bitaramo by’umusore we amushyigikira

Ubu ngo basigaye bahana ibiraka umwe akishyura undi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO