Umwana asubiye mu maboko y’umubyeyi Nemanja Matic yiyemeje kongera gutozwa na Jose Mourinho

Nemanja Matic yamaze kwemeza ko yiteguye kujya mu ikipe ya AS Roma itozwa n’uwahoze ari umutoza we Jose Mourinho aho uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Serbia agiye kwerekeza muri iyi kipe nyuma y’uko amasezerano ye muri Manchester United ageze ku musozo.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Serbia ubwo amasezerano ye yageraga ku musozo ikipe yahise yihutira kumwifuza ni ikipe ya AS Roma iherutse gutwara igikombe cyitwa UEFA Conference League ndetse iyi kipe ya AS Roma irangajwe imbere na Jose Mourignho watoje uyu mukinnyi mu makipe arimo Chelsea na Manchester United zo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Amakuru atangazwa n’umugabo w’intyoza mu bijyanye n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi cyane cyane ku mugabane w’I Burayi ariwe Fabrizio Romano yatangaje ko uyu mugabo Nemanja Matic yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Roma amasezerano y’umwaka umwe.

Fabrizio Romano avuga ko ikipe ya AS Roma ibijyanye no gufata ikizamini cy’ubuzima uyu mukinnyi Nemanja Matic giteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga ndetse ibindi byose ku mpande zombi ngo bakaba baramaze kubyumvikanaho ndetse uyu mugabo yakomeje avuga ko Matic ashobora kuzongerwa undi mwaka ku masezerano ye bitewe n’uburyo azitwara mu mwaka ahawe w’amasezerano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO