Umwana uri iwabo avuna umuheha akongezwa undi! Amafaranga y’Amavubi aziyongeraho miliyoni 615

Nyuma y’umusaruro ugererwa ku mashyi Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gutegura ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2022 igomba kwemezwa n’inteko rusange izaba mu kwezi gutaha.

Muri iyi raporo yateguwe bigaragara ko mu mwaka wa 2022 FERWAFA izakoresha ingengo y’imari ingana na 8.983.155.532 Frw aho bateganya ko azaboneka babifashijwemo na MINISPORTS isanzwe ihemba umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse ikanategura amakipe y’igihugu mu gihe arimo kwitegura amarushanwa.

Miliyari 7,76 biteganyijwe ko azashorwa mu marushanwa, guteza imbere umupira w’amaguru. Muri aya mafaranga niho hari miliyari 2,21 zagenewe amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa anyuranye CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 n’imikino ya gicuti.

Bivuze ko Ingengo y’Imari y’amakipe y’igihugu yiyongereyeho miliyoni 615 kuko umwaka wa 2021 yari yagenewe miliyari 1.595.

Andi mafaranga asigaye angana na 1,210,000,000 azakoreshwa mu guhemba abakozi ba FERWAFA.

FERWAFA ikaba yaraye imenyesheje abanyamuryango bayo ko ku wa 18 Ukuboza hateganyijwe Inama y’Inteko Rusange akaba ari naho hazemerezwa iyi ngengo y’imari.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO