Umwana w’I Bugesera yisanze Hollywood muri NETFLIX, akorana n’abakomeye barimo The Rock

Ishimwe Charles wakuriye mu karere ka Bugesera ubu ni umwe mu bakozi bakomeye mu kigo gikora kikanatunganya amafilime cya Netflix. Aganira na Genesis yavuze ko nawe byamutunguye kwisanga aho ari uyu munsi ngo kuko yakuze akunda kureba agasobanuye nk’abandi bose.

Amazina ye ni Ishimwe Charles ni umugabo wubatse, yavukiye muri repubulika iharanira Demokaras ya Congo mu mpera z’u mwaka wa 1994, yaje mu Rwanda afite imyaka itandatu.

Yakuriye mu karere ka Bugesera ahitwa I Nyamata, amashuri abanza ni naho yayize mu kigo cya Nyamata Primary School. Icyiciro rusange yakize mu kigo cya Nyagatare Socondary School naho igisoza amashuri yisumbuye akigira muri Kigali International Academy ubu hasigaye hitwa Kagarama Secondary School.

Mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanje no kwigaho umwaka umwe muri Kaminuza ya AUCA.

Yavuye mu Rwanda muri 2010, ubu akaba atuye mu mujyi wa Los Angeles, California.

Urugendo rwe kugirango agere muri NETFLIX

Avuye mu Rwanda yakomeje amasomo ye ariko mu bijyaye na TV/FILM Production mu ishuri ryitwa Emerson College riherereye mu mujyi wa Boston muri leta ya Massachusetts.

Ati “Ngeze mu gihembwe cya nyuma muri Emerson College naje kubona amahirwe yo gukora (Internship) kwimenyereza umwuga mu kigo bita “Home Box Office” (HBO) gikora ibijyanye na ma TV series hamwe na Movies. Icyo gihe hari mu ntangiriro za 2016, ubwo nahise nimukira i Los Angeles aho icyo kigo kiri, ari nawo mujyi ucumbikiye uruganda rwa Cinema muri America bakunze kwita Hollywood.”

Avuga ko kwimenyereza byamutwaye amezi agera kuri atanu nyuma aza kugira amahirwe ahita abonamo akazi.

Yahamaze imyaka ibiri agira n’uruhare runini kuri bimwe bikorwa buhakoreye harimo nka Filime zamenyekanye nka “Ballers season 3 (umukinnyi w’imena ni Dwayne Johnson uzwi nka (The Rock), ndetse na David Washington, umuhungu wa Denzel Washington).

Izindi filime z’uruhererekanze yakoze muri icyo kigo cya HBO, harimo VEEP season 5, Silicon Valley season 5 ndetse na Crashing Season 1.

Ati “Icyo gihe cyose nakoraga nkuwungurije muri gisata cya Post Production. Nyuma hafi y’imyaka 2 muri HBO, naje kugira amahirwe nisanga muri NETFLIX.”

Muri Netflix akora mu ishami rya “Animation Post Production.” Ikipe ye niyo ishinzwe gushyira hamwe ibinti byose bikenewe iyo aba animators barangije gukora akazi kabo, harimo gushyira hamwe ikipe izatunganya ndetse ikongera muri filime ibirimo amajwi, umuziki ndetse no gukosora ibindi biba bitagenze neza mbere.

Yakuze akunda agasobanuye nk’abandi bana….

Ishimwe avuga ko nta nzozi zo gukorera ikigo gikomeye ku rwego rw’Isi nka Netflix.

Ati “Naba nkubeshye nkumbwiye ngo narinziko nzakora muri Netlfix, nakuze ndeba agasobanuye nka bandi bana bose, ariko sinatekerezaga uko production y’ibyo tureba ikorwa. Inzozi natangiye kuzikabya ngeze hano, ariko nabwo sinarinzi aho bizangeza. Gusa hagati aho, inzira yo kwiga iracyahari ndende. Ndacyafite ibintu byinshi nkeneye kumenya muri uru ruganda, ariko nizereka ko imana izabimfasha nkabigeraho buhoro buhoro.”

Abanyarwanda baba muri Sinema arabagira inama!!

Ati “Icya mbere dukomeze twihugure bishoboka byose: Dukoreshe internet yacu neza duhaha ubumenyi cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19. Hari amasomo menshi ari online y’ubuntu yatuma wunguka ubumenyi bwinshi.

Ku bari muri TV/Film industry, Sundance Collab imaze igihe itanga amasomo y’ubuntu. Abashaka kwiga Animation, icyitwa “Rise Up Animation” hari amatsinda arimo gufasha abantu cyane kwiga ibijyanye na Animation. Abatanga ibiganiro/amasomo naba veterans bakoze ama animation projects yose akomeye kwisi ya Disney na Pixar.

Icyakabiri: Twitinyuke,dukore inkuru nziza. Twifashishe technology ishoboka yose yaba ari substitling cyangwa dubbing ariko dukore inkuru nziza buri muntu wese yareba aho ari hose ku isi. Twigire ku bihugu nka Nigeria na South Africa, yego badutanze amajyambere ariko natwe ntiduhagaze nabi. Bizaza gahoro gahoro.”


Ishimwe avuga ko yakuze nta ndoto zo gukorera ibigo nka HBO cyangwa Netflix afite


Agenda akorana n’ibyamamare binyuranye bya Hollywood

Ballers ikinwamo na The Rock ni imwe muzo yakozeho

Izindi yagizemo uruhare

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO