Umwana wa Jose Chameleone yakoze amateka muri USA

Abba imfura y’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda Jose Chameleone yongeye guhesha ishema Se aho yigira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abba Marcus uri mu ishuri ryisumbuye aho umuryango we uri kuri ubu, yaciye agahigo kaherukaga gukurwaho n’umunyeshuri w’iri shuri mu mwaka w’I 1989.

Abba Marcus mu masaha macye ashize, yabaye umunyeshuri mwiza kandi urusha abanda bose koga, byatumye akuraho agahigo kari gafitwe n’uwahoze kuri iki kigo mu myaka 31 ishize.

Mu butumwa Jose Chameleone yashyize ahagaragara ashimira umwana we, yavuze ko yishimiye cyane iyi ntsinzi ndetse yemeza ko ibyiza byinshi bikiri kumuzira kubera imana.

Yagize ati: “Wakoze cyane Abba Marcus kubw’aya mateka ukoze, muri uyu mwaka wa 2020 uyakuyeho, ndakunezererewe cyane, ibyiza byinshi biracyaza kubera imana.”

Uyu mwana wa Jose Chameleone usanzwe ufite impano yo koga, muri Gashyantare umwaka ushize yaraherutse guhabwa uburenganzira bwo kwigira ubuntu (scholarship) mu kigo kiri muri Leta ya Minnesota ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yatsindaga amarushanwa mu gihe cy’amasegonda 48 gusa.

Ku rukuta rwe rwa Instagram Abba Marcus yagize ati: “amateka yakozwe n’abagabo, ariko akuweho n’abana.”

Uyu munyeshuri wari warakoze aya mateka mu 1989 yitwaga ‘M.Strus Schultze’, aho Abba Marcus kuri ubu yakuyeho ako gahigo ku kigo cyitwa ‘State High School’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO