Umwana wa Perezida wa Guinea Equatorial yaciwe amande ya Miliyari 30 Frw

Urukiko rw’ubujurire mu gihugu cy’Ubufaransa rwanzuye ko Visi Perezida wa Guinea Equatorial acibwa ibihano by’amande angana na €30 Million (Miliyari 30 Frw) kubera ko yakoresheje umutungo wa rubanda mu iraha rye.

Teodorin Obiang w’imyaka 50 y’amavuko, mu mwaka wa 2017 yashinjijwe gusesagura umutungo wa leta, byaje gutuma n’urukiko rumuha ibihano biremereye kubera ko yari yanze gutanga amande, ibi bikaba byaraje gukurikirwa no gufatira imwe mu mitungo ye iri mu gihugu cy’Ubufaransa.


Teddy Obiang ni umwe mu bafite imodoka zihenze cyane mu gihugu c y’Ubufaransa

Teodorin Obiang ni umwana wa perezida wa Guinea Equatorial Teodoro Obieng Nguema umaze igihe kinini ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1979, aho yaje kugira umwana we umwunganizi (Visi Perezida) mu mwaka wa 2012.

Urubanza Obiang aregwamo ibijyanye na ruswa yakunze gushinjwa n’umuryango wa Transparency International ndetse n’undi muryango udaharanira inyungu wa Sherpa.
Obiang ahakana ibyo aregwa byose, aho avuga ko ubukungu bwe abukomora mu bisekuruza by’iwabo.

Uyu mwana wa perezida utajya agaragara mu rukiko, akunze kohereza umwunganira mu mategeko aho avuga ko igihugu cy’Ubufaransa cyivanga mu budahangarwa bw’ibindi bihugu.


Ubu ni ubwato bwa Obiang bwafashwe n’igihugu cy’Ubuholandi kubera kumushinja ibyaha bya ruswa

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2011, Obiang yasabwe kugaragaza imitungo ihenze afite mu gihugu cy’Ubufaransa, harimo n’inzu ifite agaciro ka Miliyari 25.017.258.289 Frw.

Muriyo mitungo kandi harimo n’imodoka zihenze 18, imikufi, n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka za Miliyari z’amanyarwanda.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko iby’inzu ya Obiang bitarasobanuka neza, cyane ko umwunganira mu mategeko wanamaze kujuririra mu rukira mpuzamahanga avuga ko iyo nzu yakagombye gucungwa nk’iyundi uwari wese ureberera inyungu za politike mu gihugu kitari icye (diplomatic building).


Imodoka zihenze zose zabarizwaga kuri Obiang ukunze kwibera mu gihugu cy’Ubufaransa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO