Umwana wa Young Grace yavutse bwa kabiri - Amafoto

Umwana w’imfura w’umuhanzikazi Abayisenga Marie Grace uzwi nka Young Grace yabatirijwe muri kiliziya Gatorika mu mpera z’icyumweru gishize, aho kubatirizwa kwa Prophet Sultan yaranzwe asengera.

Young Grace utakigaragara cyane muri iyi minsi bitewe n’inshingano z’ububyeyi ziyongereye ku kazi ku muziki yarasanzwe akora, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yabatirishije umwana we w’imfura ‘Amata Anca Ae’eedah’.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020, uyu muraperikazi nibwo yakoresheje ibirori byo kubatirisha umwana we yabyaranye na Pique umwaka ushize muri Kanama 2019.
Umwana wa Young Grace yabatirijwe muri kiliziya Gatorika aho kuba kwa Prophet Sultan yarasanzwe asengera
Mu butumwa Young Grace yashyize ahagaragara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko byamunejeje cyane, anongeraho ko azakomerezaho gutoza inzira ya Gikristo umwana we.

Yagize ati: “Twabatijwe!!!!... Twavutse bwa kabiri mw’izina ry’Imana Data na Mwana Na Roho Mutagatifu Amen @diamante_amata nzagutoza inzira ya gi Kristo mfura yanjye nkunda”.

Muri Werurwe 2019 nibwo Young Grace yatangiye gutangaza ko atwite umwana w’mukobwa, icyo gihe abinyujije kuri Instagram yashyizeho amashusho agaragaza umwana yisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ibyishimo by’uyu mukobwa we, aho nyuma y’aho yaje kwibarukira iwabo mu karere ka Rubavu.

Young Grace w’imyaka hafi 26 y’amavuko yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] warusanzwe akina umupira w’amaguru, ari na we se w’uyu mwana yabyaye. Gusa nubwo iby’urukundo rwabo byaje kurangiye yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Ku wa 8 Nyakanga, Young Grace yakoreye umwana we w’umukobwa indirimbo yise ‘Diamante’, iri rikaba ari rimwe mu mazina y’uyu mwana.

Uyu muraperikazi yumvikanamo avuga ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho, akaba umwe rukumbi wavuganye na we ndetse ko ubu atakora ikintu atabanje kumubaza.

Byari ibirori byitabiriwe nabo mu muryango we ndetse n’inshuti ze
Diamante yari yateguriwe umutsima wo gukata ku munsi yabatirijweho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO