Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatunguranye akora indirimbo yitwa Yaratengushywe

Nizeyimana Ildephonse wigisha muri Kaminuza y’ u Rwanda bitunguranye yasohoye indirimbo nziza cyane avuga ko yumva nawe akeneye umusanzu wo kubaka umuryango Nyarwanda.

Uyu mwarimu yigisha imibare n’ amasomo ajyanye nayo muri Kaminuza y’ u Rwanda, Koleji y’ ubukungu n’ ubucuruzi, ishami rya Rusizi ni umuhanzi ugaragaje impano ye kumyaka 32.

Ni umugabo wubatse urugo muntangiro z’ uyu mwaka wa 2020 akaba yifuza nawe kugira uruhare mukubaka umuryango Nyarwanda.

Mu magambo ye yagize ati: “Muby’ ukuri biragorana kujya mu bintu by’ umuziki ukuze, ariko nanone numvaga mfite impano yo kwandika kuva kera n’ umuhamagaro wo kuba nagira ibitekerezo nungura abandi. Rero nubwo nigisha muri kaminuza, numvise iyi mpano nayo ntayisinziriza burundu kuko ku munota wa nyuma, byari kuzaba mubyo nari kuzicuza. Rero numva ntarakererewe kuko ubu nibwo mbonetse ngo nkoreshe iyi mpano.”

Uyu muhanzi yahisemo gukoresha impurirane (blending) y’ amazina ye akaba azakoresha izina rya “Ildenize” ngo kuko ari akazina yiswe akanamenywaho na bagenzi be bose.

Avuga ko yarikomeje kuko n’ isi y’ ubu itagikunda amazina maremare. Ati: “ Nanze kuvunisha abantu kuko n’ ubundi ari akabyiniriro nzwiho nkaba nanagakoresha kumbuga nkoranyambaga, ni ryo zina nzakomezanya kuko ribumbatiye amazina yanjye ya nyayo yombi.”

Tumubajije niba bitazabangamira akazi ke ka buri munsi yatubwiye ko ntakibazo na gito bizamutera kuko icy’ ingenzi ari ukumenya gucunga igihe neza.

Amaze gukora indirimbo ebyiri akaba afite izindi nyinshi ateganya kuzakora uko iminsi izagenda yicuma dore afite nyinshi yanditse na kera. Gusa yavuze ko akeneye gushyigikirwa no kugirwa inama kuko biri mubyamutera imbaraga.

Uyu muhanzi avuga ko ataje guhindura ibintu cyangwa guhangana ahubwo ko aje gufatanya n’ abandi bamubanjirije muri uru ruganda.

Avuga ko azanezezwa no kumenya ko hari abantu bazaba baragize icyo bunguka kubw’ ibihangano bye. Avuga kandi ko ubutumwa bwe buzaba ari ubuhugura abantu muby’ imyitwarire n’ imigenzereze hamwe no guhimbaza Imana.

Avuga kandi ko kuririmba yabikoze kuva cyera yiga muri secondaire aho yabaye dirigeant wa chorale na group yo kuramya no guhimbaza Imana ku ishuri aho yigaga.

Nyuma y’ iyi ndirimbo ye yise “Yaratengushywe” yasohotse mu mashusho, iyo yindi iri mururimi rw’ icyongereza yitwa “Hosanna” ikaba indirimbo ihimbaza Imana.


Avuga ko nawe agomba gutanga umusanzu we wo kubaka igihugu binyuze mu muziki

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO