Umwe mu banyamakurukazi bakunzwe cyane "Ellen DeGeneres" arashishikariza isi yose kuzasura inzu y’ubukerarugendo yafunguye i Musanze

Ellen DeGeneres ni umwe mu banyamakurukazi bakora ibiganiro bikunzwe cyane ku isi aho amenyerewe muri The Ellen Show. Kuri ubu uyu munyamakurukazi arashishikariza isi yose kuza gusura U Rwanda bakareba ibyiza byarwo ndetse yamaze no kuzuza inzu y’ubukererugendo yujuje mu karere ka Musanze.

Ellen Lee DeGeneres ni umunyamakurukazi w’Umunyamerika ukunzwe cyane, kuri ubu yamaze kuzuza inzu mu karere ka Musanze izajya isurwa na ba mukerarugendo mu rwego rwo gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no kubungabunga ingagi zo mu misozi y’ibirunga.

Mu kiganiro The Ellen Show, Nyir’ubwite Ellen w’imyaka 64 y’amavuko yasobanuye impamvu yahisemo kubaka iyi nzu y’akataraboneka mu Rwanda.

Yagize ati " Mbafitiye amakuru meza cyane, Mu myaka ine ishize umugore wanjye Portia yampaye impano idasanzwe, Mu bwana bwanjye nakuze intwari yanjye ari Dian Fossey bitewe n’uburyo yagize uruhare rukomeye mu kwita ku ngagi zo mu misozi y’ibirunga..."

" Nikenshi nagiye nsoma ibitabo bitandukanye nkabona uyu mugore wabaga ari kumwe n’ingagi, icyo gihe byarantunguye cyane, ndibaza nti mbega umugore w’igitangaza. Icyo gihe nari umwana w’imyaka 12."

" Ubwo nahuraga n’umugore wanjye, Portia naramubwiye nti ibyo Dian Fossey yakoze nanjye ndifuza kuzabikora."

" Ku isabukuru yanjye yifuzaga kunyubakira inzu ya ba mukerarugendo mu Rwanda kugirango nkomeze imirimo ya Dian..."

" Nshimishijwe no kubamenyesha ko iyi nzu yamaze kuzura kandi ubu buriwese ashobora kuyisura mu Rwanda....."

Ellen (iburyo) hamwe n’umugore we Portia.


Ellen ni umwe mu bakundana n’abo bahuje ibitsina utajya ubihisha.

Ellen DeGeneres yamaze gufungura inzu y’ubukerarugendo yitwa The Ellen DeGeneres Campus mu rwego rwo kubungabunga ingagi zo mu birunga. Iyi nzu iherereye mu karere ka Musanze.

Yakomeje avuga ko nta muntu uhejwe ndetse ko buri wese ashobora kuyisura.

Inzu Ellen yubatse i Musanze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO