Umwe mu bategetsi ba Amerika yahamije ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishobora kumara imyaka 3

Umwe mu bategetsi bakuriunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishobora kumara imyaka itatu aho avuga ko ingabo z’u Burusiya zidashobora gufata Ukraine mu buryo bworoshye.

Mu magambo ye uyu mutegetsi yagize ati:“Mushobora kubona uduce tumwe duhindura ba nyira two mu byumweru n’amezi abiri imbere.

Ntabwo ntekereza ko hari ikintu cyerekana ko Abarusiya bashobora gufata Ukraine yose mu mwaka utaha cyangwa urenga. "

Uyu mutegetsi wo muri Pentagon yavuze ko Washington itahakana ko intambara yo muri Ukraine ishobora kumara indi myaka ibiri cyangwa itatu.

Ibi kandi uyu mutegetsi yabivuze mu gihe Volodymyr Zelensky yavuze ko ubukana bw’imirwano hagati y’ingabo za Ukraine n’Uburusiya zikikije umujyi wa Bakhmut wo mu Burasirazuba bukomeje kwiyongera.

Mu ijambo rye nijoro yagize ati: "Ikibazo gikomeye cyane ni Bakhmut n’intambara zifite akamaro mu kurinda umujyi".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO