Umweyo ugiye kuvuza ubuhuha mu ikipe ya FC Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona irangajwe imbere n’umutoza wayo Xavi yamaze gutangaza ko yifuza kurekura abakinnyi bakabakaba 9 mu rwego kubaka ikipe nshya.

Umutoza Xavi yasobanuye ko bifuza kuzana muri iyi kipe amaraso mashya kugirango ikipe ya FC Barcelona irusheho kwiyubaka bihamye.

Kuri ubu nyuma y’igenda rya Lionel Messi ikipe ya FC Barcelona isigaye ijegajega ndetse ikipe ya Real Madrid niyo iyoboye muri iki gihe.

Marca ivuga ko abakinnyi barimo Clement Lenglet,Neto,Mephis Depay, Samuel Umtiti n’abandi batandukanye bagomba kugurishwa mu maguru mashya.

Umukinnyi Mephis Depay arimo kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Tottenham yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ikipe ya FC Barcelona ikomeje kwifuza abakinnyi batandukanye barimo Raphinha ukinira Leeds United hamwe na rutahizamu wa Bayern de Munich Robert Rewandowski.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO