Umwicanyi yagerageje guhitana Visi perezida wa Argentine umugambi mubisha we uramupfubana

Visi Perezida wa Argentine yasimbutse urupfu nyuma yo gutegurirwa umugambi mubisha n’umwicanyi,bikaza kurangira umwicanyi imbunda ye imutengushye.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Visi Perezida wa Argentine witwa Cristina Fernandez de Kirchner ubwo yaramutsaga abamushyigikiye imbere ye yahindukiye umwicanyi amutunga imbunda mu isura ngo amuhitane gusa akoze mu mbarutso imbunda iramutenguha.

Umukuru w’igihugu cya Argerntine Bwana Alberto Fernandez yavuze ko iyo mbunda yari yuzuye amasasu ariko ntibashe kuyarekura ubwo uyu mugabo yakururaga imbarutso.

Gusa magingo aya Visi Perezida wa Argentine Cristina Fernandez arimo kuregwa mu rubanza rwa ruswa, ibi byabaye akiva mu rukiko, Ahakana ibyaha aregwa.

Itangazamakuru ryaho rivuga ko uwo mwicanyi akomoka mu gihugu cya Brazil ndetse ngo afite imyaka 35 y’amavuko ndetse yahise afatwa arafungwa.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo kuwa kane, Perezida Alberto yamaganye iki gitero kuri visi perezida avuga ko ari “kimwe mu bintu bikomeye” bibaye kuva igihugu cyabo cyasubira kuri demokarasi mu 1983.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO