Umwihariko muri ‘Bethlehem Evangelical Week’ igiye kongera kuba ku nshuro ya gatandatu

Korali Bethlehem ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi yateguye igiterane ngarukamwaka ‘Bethlehem Evangelical Week’ aho uyu mwaka bazashishikariza Abakristo gukorera Imana muri icyo cyumweru.

Icyumweru cyahariwe ivugabutumwa gitegurwa na Korali Bethlehem, uyu mwaka bazibanda ku gushishikariza abakristo kuza bagakorera Imana biciye muri Bethlhem evangelical week.

Biteganyijwe ko iri vugabutumwa rizatangira taliki ya 20 risozwe ku ya 25 Ukuboza 2021, aho rizabera kuri ADEPR Paruwasi ya Gisenyi.

Umuyobozi wa Korali, Muhire Innocent avuga ko iki giterane ngarukamwaka bagenda bakora ibikorwa binyuranye dore ko ubu ari ku nshuro ya gatandatu.

Ati “Tujya kuzana igitekerezo cy’iki gikorwa ngaruka mwaka twihaye intego nyinshi kandi zitandukanye harimo gufasha abantu nko kuremera abatishoboye gusura amagereza, ikindi ni uko tutibanda ku Barokore gusa kuko duha n’abandi batishoboye bava mu yandi matorero cyangwa amadini.”

Korali Bethlehem yatangiye umurimo w’Imana mu 1965, igizwe n’abaririmbyi bane, yari iy’Urubyiruko. Nyuma y’imyaka ibiri yahawe izina rya Bethlehem.

Korali Bethlehem ubu ibarizwamo abarenga 104. Gusa umubare wabayinyuzemo kuva yatangira ngo urenga 500.

Iyi korali imaze kubaka ibigwi mu bakunda umuziki uramya Imana, ifite album esheshatu z’indirimbo z’amajwi n’izindi z’amashusho. Yakoze ivugabutumwa mu nsengero n’ibiterane byagutse, muri za gereza mu Rwanda, yanatumiwe mu bitaramo mu bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Uganda na Kenya.


Iyi korali imaze kubaka ibigwi mu bakunda umuziki uramya Imana


Ivugabutumwa biteganyijwe ko rizatangira taliki ya 20 rigasozwa 25 Ukuboza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO