Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa Manchester City yakubitiwe ahareba inzega ibyo kudatsindwa bihinduka urucabana

Ikipe ya Manchester City y’umutozaza Pep Guardiola ntabwo yaguwe neza kuko yaraye itsinzwe n’ikipe ya Liverpool ku kibuga Anifield igitego 1-0 ku mukino abenshi bataciraga akari urutega ikipe ya Liverpool.

Umukino wakinirwaga ku kibuga cya Liverpool Anifield ntabwo byari byoroshye kuko ikipe ya Manchester City yatsinzwe na Liverpool ku gitego cyabonetse hafi ku munota wa 76 w’umukino.

Ni umukino wakinwaga aho abasesenguzi benshi bari batangaje mbere y’umukino ko ikipe ya Liverpool yagombaga kongera gutsindwa nyuma yo gutakaza umukino yaherukaga gutsindwa n’ikipe ya Arsenal mu cyumweru gishize.

Uyu mukino kandi wagiye gukinwa aho abenshi bari bategereje umukinnyi Erling Braut Haaland wigaragaje bikomeye cyane dore ko akomeje kunyeganyeza inshundura ubutitsa ndetse ibi byashingirwaga ku mpamvu z’uko uyu rutahizamu yari yaruhukijwe kugirango yitegure uyu mukino.

Nyuma y’ikosa Liverpool yari ikoze De Bruyne yateye umupira ashakisha umutwe wa Haaland gusa umuzamu wa Liverpool Alison yahise afata umupira yihutira kureba Mo Salah ahita amwoherereza umupira bihuza nuko Joao Cancelo yari ahagaze nabi birangira Salah atsinze igitego ndetse Manchester City ibijyanye no kudatsindwa bihinduka amateka.

Kuri ubu ikipe ya Manchester City mbere y’umukino yari yo kipe yonyine yari itaratsindwa umukino nyamara ikipe ya Liverpool byarangiye ikuyeho aya mateka.

Ikipe ya Manchester City kugeza uyu munsi irabarizwa ku mwanya wa kabiri aho kuri ubu irushwa amanota 4 n’ikipe ya Arsenal yatsinze umukino wayo wayihuzaga n’ikipe ya Leeds United aho igitego cya Arsenal cyatsinzwe n’umukinnyi Bukayo Saka.

Muri uyu mukino kandi umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yahawe ikarita y’umutuku ndetse nyuma yo guterana amagambo n’umusifuzi aho atari yishimiye uburyo Salah akiniwemo nabi kandi bikirengagizwa n’umusifuzi.

Ku munsi w’ejo kandi Umunya Norway Erling Braut Haaland ntabwo yabashije gutsinda igitego kuko yagowe bikomeye na myugariro Van Djik.

Yari intambara ikomye hagati ya Haaland na Van Djik






Nubwo Klopp yatsinze umukino gusa yahawe ikarita itukura nyuma yo kubwira amagambo mabi umusifuzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO