Umwirabura wa mbere wabaye umusifuzi muri Olympic games yishwe na COVID-19

Umwirabura wa mbere wari ukomeye mu bakinaga imikino njya rugamba hagati y’imyaka ya 1940 na 1950 Carmen Williamson wanabaye umusifuzi n’umukemurampaka mu mikino ya Olympic games yitabye imana azize Coronavirusi.

Williamson witabye imana afite imyaka 94 y’amavuko, mu byumweru bitatu bishize yaraherutse guhabwa impamyabumenyi yok u cyiciro cya kabiri cya kaminuza yitwa ‘University of Toledo’.

Umukobwa we witwa Celia Williamson umwe mu bakobwa be bato bakiriho, yatangaje ko aya masomo yayakurikiranye hafi mu myaka 20 yose ishize.

Yagize ati: “yakundaga kwiga, uko bikorwamo, yakundaga kuba mu ishuri, yanicaraga ku ntebe y’imbere ndetse iteka yahageraga kare.”

Uyu mukobwa we yanabwiye ishuri yigagaho ko ku myaka 94 y’amavuko uyu mukambwe yaragishobora kwitwarira imodoka ye.
Uyu mukambwe yakundaga kwiga cyane ku myaka 94

Williamson yatsindiye ibihembo bikomeye bitanu mu cyiswe ‘Featherweight’ muri leta ya Ohio mbere y’uko ashaka umugore, akza kubyara abana b’abakobwa batanu.

Ibi bikaba byiyongera ku kuba yarabaye umusifuzi ndetse n’umukemurampaka mu mikino ya Jeux Olympiques inyuranye.

Mu myaka ya 1980 yazengurutse ibice bitandukanye by’isi yigisha urubyiruko siporo, akoresheje porogaramu y’amahugurwa yari yarikoreye.

Nyuma y’uko arwaye Coronavirusi umuryango we ntiyigeze ubona uburyo wamuba hafi bitewe n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo yashyizweho.
Williamson yatsindiye ibihembo bikomeye mu mikino njya rugamba mu gihe cye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO