Umwiza Phionah yerekeje muri Nigeria mu irushanwa rya Miss University Africa

Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 yerekeje muri Nigeria aho azahagararira u Rwanda muri Miss University Africa.

Umwiza Phionah yerekeje muri iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, rikazarangira ku itariki ya 18 Ukuboza 2021.

Kubera ibibazo bya Covid-19, iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2018, ibi byanatumye Uwase Sangwa Odile ataryitabira muri 2019.

Umunyarwanda waherukaga kuryitabira ni Umunyana Shanitah waryegukanyemo ibihembo bitatu mu 2018.


Umwiza Phionah niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO