Umwongereza Briton wiyemeje kujya gufasha ingabo za Ukraine ku rugamba yatangaje ko rumeze nk’ubwiyahuzi

Briton ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yiyemeje kujya gufasha ingabo za Ukraine aho zikomeje guhangana n’Uburusiya gusa yajyanye ubwoba avuga ko ashobora gufatirwa muri uru rugamba we yise ubwiyahuzi.

Uyu mugabo yavuze ko yagiye atabwiye umugore we ndetse n’umuhungu we w’imyaka 16, gusa akigera muri Ukraine yamaze iminsi itanu ahantu mu nzu ifite umutekano iherereye mu burengerazuba bw’igihugu cya Ukraine ndetse yari akikijwe n’abahoze ari abasirikare b’Ubwongereza.

Uyu mugabo agera mu gihugu cya Ukraine yarikanze kuko ngo yahise abona imirambo ibiri y’abasirikare b’Abarusiya gusa yavuzeko mu minsi ya mbere ingabo za Ukraine zakomeje kumufasha kubona ahantu hatekanye yaba yikinze.

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’aho yamaze gufata icyemezo cyo kugaruka mu rugo nyuma y’aho umugore n’umwana we bamenye ko yagiye kurwana mu ntambara ihuza Uburusiya na Ukraine ndetse bakaba bakomeje kugira ubwoba cyane ko iyi ntambara ashobora kuyipfiramo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO