Umwuka utari mwiza hagati ya Harmonize na Rayvanny ukomeje gututumba aho buri umwe arimo gucyurira undi

Abahanzi babiri bakomeye mu gihugu cya Tanzania ndetse bakaba barahoze muri wasafi ya Diamond Platnumz aribo Harmonize na mugenzi we Rayvanny bakomeje guhangana no gucyurirana biciye mu ntambara y’amagambo.
Uku kutumvikana hagati y’aba bombi kwatangiye ubwo Harmonize yasabaga abandi bahanzi kugabanya gukora indirimbo zifite aho zihuriye n’ibisindisha ndetse zikanabisingiza.
Nyuma Rayvanny yahise atangira kwataka Harmonize aho yavuze ko ari umunyeshyari kuko nta ndirimbo n’imwe ikunzwe afite, ifite aho ahuriye n’iyi ngingo arimo kubuza bagenzi be kuririmbaho.
Nyuma gato Harmonize nawe yahise amubwira amagambo akomeye ndetse amubaza impamvu amwanga aho yahise aboneraho kumusaba kureka amagambo ahubwo akamwegera kugirango amwigishe uburyo bwo gukorera amafaranga.
Nyuma y’aya magambo Rayvanny yahise arakara ahishura ko urwego harmonize ariho ngo atarukwiye kuko indirimbo bakoranye yananiwe kuyandika maze akaba ariwe uyimwandikira.
Ubwo Rayvanny yavugaga ku ndirimbo yitwa ’Paranawe’ yahamije ko yamwandikiye ibitero byayo byose ndetse no ku ndirimbo ya ’Birthday’ akaba yaramuhaye 90% y’amagambo ayigize.
ku mugaragaro umuhanzi Rayvanny yatandukanye na Wasafi ya Diamond mu mwaka wa 2022 muri Nyakanga n’aho Harmonize batandukana mu mwaka wa 2019.