Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana

Ndagijimana Juvenal, wamenyekanye cyane mu mbyino gakondo mu itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ akaba yari n’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ubwo abantu bahererekanyaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku rupfu rwe.

Umwe mu bari baturanye na Ndagijima, yabwiye Kigali Today ko ngo yaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike.

Ndagijimana yari azwi cyane mu mbyino gakondo, mu matorero atandukanye harimo n’itorero ry’igihugu (Urukerereza).

Rukara rwa Bishingwe Ndagijimana Juvenal akomokaho, yamenyekanye mu mateka y’u Rwanda ubwo yicaga umuzungu Rupias bakundaga kwita Rugigana, amwiciye mu Gahunga k’Abarashi, ahagana mu mwaka w’1912.

Uyu mugabo yari atuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.


Ndagijimana yamenyekanye abyina Gakondo mu matorero atandukanye yo mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO