Uncle Austin yashyize hanze indirimbo nshya yise Rambadada

Umuhanzi umaze mu muziki Nyarwanda igihe kitari gito Uncle Austin yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Rambadada ndetse iyi ndirimbo isohotse nyuma yo kugirana ibibazo n’uwari kuyitunganyiriza amashusho byarangiye yambuye Austin agera kuri Miliyoni 2.5Frw.
Hari hashize iminsi umushinga w’iyi ndirimbo uri mu nzira gusa Austin aherutse gutangaza ko yahemukiwe bikomeye n’umusore utunganya amashusho y’indirimbo mu gihugu cya Uganda witwa Max.
Uyu musore Max ngo yahawe amafaranga y’ibanze na Austin kugirango atangire gukora amashusho y’iyi ndirimbo gusa birangira uyu musore amwambuye ntiyakora ibyo bari barumvikanye.
Gusa cyera kabaye Austin yakorewe iyi ndirimbo na Producer David Pro nyuma yo kumenya ibyamubayeho.
Nyiri ubwite yatangaje ko hari ibintu bitandukanye byahindutse kuri iyi ndirimbo byatumye ihinduka kubera umwanya muto bayiteguyemo nyuma yo gutenguhwa na Max.