Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cy’Isi ikipe y’igihugu y’u Bubiligi bakunda kwita Les Diables rouge yamaze gushyiraho umutoza mushya wasimbuye Roberto Martinez wananiwe gufasha iyi kipe ubwo yari mu gikombe cy’isi.
Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yahisemo umutoza wahoze atoza amakipe anyuranye arimo RB Leipzig ariwe bwana Domenico Tedesco ndetse yahawe amasezerano agomba kugeza mu mwaka wa 2024.
Ikipe y’igihugu y’u bubiligi yari imaze iminsi irimo gushakisha umutoza mushya nyuma yo gusezerera umutoza Martinez mu mpera z’ukwezi kwa 12.
Aya makuru yamaze kwemezwa na website y’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ko bwana Tedesco, w’imyaka 37 y’amavuko yamaze guhabwa akazi nk’umutoza mushya w’iyi kipe aho yasinye amasezerano agomba kugeza mu mwaka wa 2024 nyuma y’igikombe cya Euros.