Updates: Ng’aya amakuru agezweho arimo kuvugwa kuri rurangiranwa Lionel Messi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo uhagarariye Lionel Messi mu kumushakira amakipe ndetse akaba na Se umubyara bwana Jorge Messi atangaje ko Lionel Messi adashobora gusubira mu ikipe ya FC Barcelona muri iki gihe.

Inkuru yanditswe n’ibitangazamakuru bitandukanye ndetse ikongera kugarukwaho na Fabrizio Romano iravuga ko Lionel Messi adashobora gusubira muri Barcelona ku mpamvu z’uko iyi kipe itigeze igira ikintu na gito ivugana n’uyu mukinnyi kuri ubu ufite imyaka 35 y’amavuko.

Mu magambo ye Se wa Messi bwana Jorge Messi yagize ati:Ndatekereza ko Messi adashobora gusubira muri Barcelona kuko nta bwumvikane bwigeze bubaho ndetse kugeza ubu nta nubwo twigeze tuvugana n’umuyobozi wa Barcelona Joan Laporta.

Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe Barcelona yigeze ivugana na Messi ubwe ndetse yakomeje ahamya ko bidashoboka ko uyu mukinnyi yasubira muri Barcelona ku mpamvu z’uko arimo kuganira n’ikipe ya paris Saint Germain ngo ahabwe amasezerano mashya.

Jorge Messi Messi yari mu mujyi wa Barcelona nyuma yo kuva mu nama yamuhuje n’abayobozi ba Paris Saint Germain ubwo barimo kuganira ku masezerano ye muri iyi kipe ndetse kugeza ubu ntabwo bari bamara kumvikana ibijyanye n’amasezerano gusa hateganyijwe inama kuwa gatatu w’iki cyumweru.



Messi ari kumwe na Se Jorge Messi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO