Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Kuva Cristiano Ronaldo yagurwa na Al Nassr yo muri Saudi Arabia havuzwe byinshi aho bamwe bavugaga ko uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko nta nakimwe ashobora kugeza ku ikipe mu bijyanye n’imikinire kubera imyaka icyakora uruhare rwe ruratangaje kuko kugeza ubu ntabwo ari ugukina gusa ahubwo izina rye rirahagije byinshi bigahinduka
Cristiano Ronaldo akimara kugera muri Saudi Arabia abantu benshi batangiye gukurikirana iyi shampiyona ndetse uyu mugabo atangira kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ari nako imbuga nkoranyambaga za Al Nassr zagendaga zikura kurushaho uko bwije n’uko bukeye.
Ronaldo ataragera muri Al Nassr iyi kipe yakurikirwaga n’abantu bagera ku bihumbi 860 kuri Instagram gusa kuri ubu imibare yarahindutse cyane kuko abayikurikirana ubu bageze kuri Miliyoni 12.5 bakurikirana iyi kipe ndetse ibi bisobanuyeko abayikurikirana bikubye inshuro 9 ugereranyije na mbere.
Nubwo bimeze bitya ariko Ronaldo nawe azajya ahembwa akavagari k’amafaranga buri mwaka kuko azajya ahabwa agera kuri Miliyoni 200 z’amayero icyakora kugeza ubu ikipe ya Al Nassr buri uko yakinnye umukino abafana baza ari uruvunganzoka baje kureba uyu mukinnyi rurangiranwa.
Cristiano Ronaldo yatumye Instagram ya Al Nassr yikuba inshuro 9 mu mibare y’abayikurikiranaga.