Uretse ubukungu n’iterambere..uruhare rw’umuhanzi mu bindi bihe

Ijwi ry’umuhanzi rigera kure ari nayo mpamvu kenshi usanga bifashishwa mu bikorwa bitandukanye bya leta, byaba ari amatora, serivisi nshya z’ibigo bitandukanye n’ibindi. Bamwe mu bahanzi bavuga icyo umuhanzi yagafashije igihugu cye mu bihe by’amage.

Jolis Peace ni umuhanzi umaze igihe mu muziki, ni umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi ryiza mu buryo bwa LIVE music. Avuga ko kuri we mu bihe by’amage aribwo imbaraga z’abahanzi zakagaragaye.

Ati “Gutanga ubutumwa bufasha abantu mu minsi mibi igihugu kiba kirimo, kumva neza uburyo bakwirinda no kutagira ‘Panic’ bagakurikiza amabwiriza nibyo abahanzi bakabaye bafasha leta kugira ngo ababakurikirana ubutumwa bubagereho vuba”.

Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi, avuga ko mu bihe by’amage ku gihugu abahanzi baba bakwiye gukoresha impano bafite mu gutanga ubutumwa ku kwirinda no kurwanya icyo aricyo cyose gihangayikishije igihugu. Gukoresha imbugankoranyambaga zabo mu kegeza ubutumwa ku bafana babo bari hirya no hino ku isi.

Danny Vumbi wibanze cyane ku cyorezo cya Covid-19 gihangayikishije isi, yavuze ko umuhanzi ashyira mu bikorwa gahunda zose zokwirinda nk’uko zatanzwe n’inzego zibishinzwe.

Nk’umuntu uba akundwa cyangwa akurikirwa n’abantu benshi umuhanzi afasha inzego zibishinzwe gusakaza ubutumwa muri rubanda mu buryo bushoboka bwose.

Iki cyorezo kibuza abantu guhurira hamwe ari benshi kiba cyagabanyije za mbaraga zikomeye umuhanzi asanganywe zo guhuza ibihumbi n’ibihumbi by’abantu! Aha ikiba gishoboka ni ukunyura mu zindi nzira zitari ibitaramo.

Ku wa 26 Ugushyingo 2019, habaye ibiganiro byahuje inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Urwego ngenzuramikorere (RURA), abanyamategeko ndetse n’abahanzi mu ngeri zitandukanye ,haganirwa ku mikorere n’iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda.

Icyo gihe umuyobozi mukuru wa RDB, Madamu Clare Akamanzi, yavuze ko leta igiye gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhanzi nk’urwego rushya ndetse rushyigikiwe kugirango harebwe ko rwakongera ubukungu bw’igihugu.

Yatanze ingero z’ibihugu bimaze gutera imbere ubuhanzi bwagiye bugira uruhare muri iryo terambere. Yavuzemo Amerika, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO