Uri hanze ya Sinema ashobora kwishuka ko umuziki uri ku rwego rwo hejuru kuyirenza – Marie France

Niragire Marie France wamenyekanye ku izina rya ‘Sonia’ muri Sinema Nyarwanda ntabwo yemeranya n’abavuga ko umuziki uri ku rwego rwo hejuru kurenza Sinema ubivuga ngo ni utayibamo.

Marie France yamenyekanye muri film nka ‘Inzozi’ ari nayo yakinnyemo yitwa Sonia izindi ni ‘Anita’ na ‘Imbarutso’….

Yaganiriye na Genesisbizz avuga ku ruganda rwa Sinema bigaragara ko rutagikora neza nka mbere ku buryo hari nabibaza ukwiye kubazwa isubira inyuma ryayo.

Nubwo hari ababibona uko ‘Marie France’ we ntabwo yemeranya nabo ngo kuko abona ko rutangiye kugira ishusho nziza bitewe n’uko abarurimo bamaze gusobanukirwa neza ko ari Business hatagikora impano cyangwa ku bikunda.

Ati “Ikindi nuko inzego za Leta zatangiye kudufasha no kuduha umurongo mugihe hajyagaho urwego rwa Rwanda film Office gusa.”

Bamwe mu bakinnyi ba film mu Rwanda bavuga ko amafaranga abamo ari make ngo ari nabyo bibadindiza ugasanga hari n’ababivuyemo.

Marie France ntabwo we abyemera ngo kuko aramutse atarimo ayo mafaranga ntabwo hazongera gukorwa indi film n’imwe.

Avuga ko Sinema Nyarwanda iri ku rwego rwo hejuru ariko usanga abashoramari batarasobanukirwa uko bayibyaza umusaruro.

Ati “Iyo uri hanze ya Sinema Nyarwanda ushobora kwishuka ko muzika Nyarwanda iri ku rwego rwo hejuru kuyiruta- Hoya ntabwo ariko kuri, ahubwo umuziki nuko woroshye kuwukora kuruta gukora film.

Ikindi ni uko mu Rwanda abashoramari batarasobanukirwa uburyo bashora imari bakunguka biciye muri filime, ariko nziko nyuma y’imyaka ibiri gusa, uruganda rwa Sinema ruzaba ruri ku rutonde mu nganda ziteza imbere abarurimo ndetse n’igihugu cyacu.”

Muri Sinema hari abahisemo inzira yo kunyuza ibihangano byabo kuri YouTube ngo nibura babona amafaranga aturutse ku mubare w’abasura uru rubuga.

Marie France kuri abo bantu avuga ko bahisemo inzira zoroshye kandi zidasaba umuntu gukora ibintu byo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ababikora ni uko ariho babona isoko ryoroshye, ikindi kandi ni isoko ritagusaba gukora film ifite karite (quality) kuko bashyiraho amashusho ayariyo yose.”

Inama atanga ku bantu bafite uruhare muri Sinema Nyarwanda ni uko ngo babikora kinyamwuga kandi bakumva ko ari ‘Business’.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO