Imbamutima z’umugabo wa Bahavu Jeannette nyuma yo gusezerana

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 ni imwe mu matariki atazibagirana mu rukundo rwa Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury nyuma yo gusezerana Imbere y’Imana.

Uyu musore umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda mu gutunganya amashusho nyuma yuko bahamirijwe isezerano ryabo ku mugoroba washize abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagaragaje imbamutima ze ku rukundo afitiye umugore we Bahavu basanzwe bakorana mu mushinga wabo wa Filime ikunzwe muri iyi minsi mu Rwanda yitwa Impanga.

Mu magambo meza yuje ubwuzu Fleury Yagize ati “Uri ingufu zituma nkomeza, ukaba n’impamvu ya buri kimwe cyose cyiza kimbaho. Mugore wanjye Jeannette uri impamo isumba izindi izindi zose kuri njye.”

Aya magambo ya Fleury ayanditse mu gihe umukunzi we Bahavu nawe mu minsi ishize yari yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram ashima umukunzi we Fleury amubwira ko azamukunda ingoma ibihe n’ibihe.

Ati “Mpora nshima. Nzagukunda iteka mutware wanjye Fleury Legend.”

Bahavu na Fleury basezeraniye mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga mu Mujyi wa Kigali, witabirwa nabo mu muryango we ndetse na bamwe mubo bakinana muri Filime ‘Impanga’, nubwo bari bakeya mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO