Uri nk’umubyeyi w’abakinnyi bose!Diego Dallot ukinira ikipe ya Manchester United yabwiye Cristiano Ronaldo ko ari nka mama wabo.

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United witwa Diego Dalot ukomoka mu gihugu cya Portugal yabwiye Cristiano Ronaldo ko ari nka mama w’abakinnyi bose.

I Lesbon mu murwa mukuru wa Portugal hatangiwe igihembo gikomeye cy’amateka cyahawe Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Iki gihembo gitanzwe mu gihe ikipe y’igihugu cya Portugal iri mu myiteguro y’igikombe Cy’Isi kigiye kubera muri Qatar guhera mu Gushingo.

Cristiano amaze kwakira iki gihembo yatangaje ko bitarangiriye aho ahubwo ko urugendo rugikomeje kuko ngo afite intumbero ikomeye mu marushanwa ari imbere.

Yakomeje avuga ko yifuza gukomeza gufasha ikipe ye y’ igihugu kugeza mu irushanywa rya Euro 2024 aho azaba yujuje imyaka 40 y’ amavuko.

Ronaldo yahise akomoza ku magambo yuje urukundo Diego Dalot bakinana mu ikipe ya Manchester United ndtse banahurira mu ikipe y’ igihugu yamubwiye.

Ronaldo yavuze ko ubwo baganiraga uyu mukinnyi Diego Dalot ngo yamubwiye ko amufata nk’ umubyeyi w’ abakinnyi bose mu mupira w’ amaguru aho yagize ati:
Uri nka mama wacu.

Ikipe y’igihugu ya Portugal ni imwe mu makipe arimo guhabwa amahirwe yo kuzigaragaza muri iki gikombe cy’Isi kigomba kubera muri Qatar guhera mu kwezi k’Ugushyingo.


Diego Dallot ukiira Manchester Unuted yahamije ko Cristiano Ronaldo ari nk’umubyeyi w’abakinnyi bose

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO