Urubanza rwa Davis D ibimenyetso bya muganga bigaragaza ko umukobwa yatakaje ubusugi cyera

Mu rubanza ruregwamo Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry, yaba bo n’ababunganira bagize icyo bavuga kuri raporo ya muganga yagaragaje ko umukobwa bashinjwa gusambaya yatakaje ubusugi, bakavuga ko yabutakaje cyera kandi ko nta gikomere icyo aricyo cyose bamusanganye mu gitsina.

Ni urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 ubwo Ubushinjacyaha bwasabiraga aba basore gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bagakurikiranwa bari muri gereza.

Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba uyu mukobwa yaragiye kureba Kevin Kade kwa Davis D, akihagera uyu muhanzi agahita asohoka akabasigana, ari ikimenyetso simusiga cy’uko yari amuhaye rugari ngo yisanzure mu mugambi bari bateguranye.

Ibi bikamugira icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utageza imyaka y’ubukure.

Ageze kuri Kevin Kade, Umushinjacyaha yavuze ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Yavuze ko ari Icyaha yakoreye kwa Davis D tariki 18 Mata 2021.

Iki ni icyaha kandi ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habimana Thierry, buvuga ko yatahanye n’uyu mukobwa tariki 19 Mata 2021 bakararana ku buriri bumwe.

Umushinjacyaha yavuze ko Habimana yitwaje ko agiye gucumbikira uwo mukobwa, kuko ibirori barimo byarangiye amasaha akuze, bidashobora kuba impamvu igaragaza ko arengana.

Icyemezo cy’urubanza kizasomwa kuwa gatanu w’iki cyumweru

Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko atumva impamvu Habimana yahisemo kurarana ku buriri bumwe n’uyu mukobwa niba koko atari agamije kwishimisha.

Uko ari batatu, Ubushinjacyaha bwahise bubasabira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.

Mu kwiregura, Davis D yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko nta n’impamvu igaragara yakabaye afunzwe.

Kevin Kade yireguye agaragaza ko atigeze asambanya uyu mwana w’umukobwa.

Abaregwa bose bahurije ku kuba raporo ya muganga yarerekanye ko akarangabusugi ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa yatakaje, nta gihamya ko yagatakaje ubwo yasambanywaga n’aba basore. Ni mu gihe ahubwo igaragaza ko yagatakaje kera cyane.

Bose uko ari batatu kandi bagarutse kuri raporo ya kabiri ya muganga, yagaragaje ko nta masohoro cyangwa igikomere icyo aricyo cyose basanze mu gitsina cy’umukobwa.

Urukiko rwahise rwanzura ko uru rubanza rusojwe, rukazasoma icyemezo cyarwo ku wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO