Imbogamizi zatumye Davis D na bagenzi be bataburana

Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade na Habimana Thierry ukora umwuga wo gufotora bakurikiranyweho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17, bagejejwe imbere y’urukiko ariko bataha bataburanye kubera imbogamizi bagaragaje.

Aba basore baherutse gutabwa mu yombi mu bihe bitandukanye, bitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ariko bavuga ko batiteguye kuburana.

Kevin Kade na Habimana Thierry basabye Urukiko ko rwasubika urubanza kuko Umwunganizi wabo mu mategeko atabashije kugera mu rubanza.

Davis D ni we wari wunganiwe wenyine mu gihe bagenzi be bavugaga ko ubunganira atabashije kwitabira iburanisha, bahita basaba ko urubanza rusubikwa rukimurirwa ikindi gihe.

Kimwe n’Umunyamategeko wunganira Davis D na we yavuze ko batiteguye kuburana kuko batabonye umwanya wo gusuzuma dosiye ikubiyemo ikirego cyabo kuko yatinze kugera muri system.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku cyifuzo cy’abaregwa, bwavuze ko kuburana umuntu yunganiwe ari uburenganzira ntayegayezwa yemererwa n’amategeko, buvuga ko icyemezo cyava mu bushishozi bw’Inteko y’Urukiko.

Umucamanza yahise asubika urubanza arwimurira mu cyumweru gitaha tariki 12 Gicurasi 2021.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO