Urubuga rwa Instagram mu mazi abira

Kuwa kabiri ushize urubuga rwa Instagram rwatanze ubusobanuro ku birego byayiregaga kugira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abakobwa b’abangavu aho rwavuze ko rugiye guhagarika amafoto n’amashusho yerekana ikimero n’imiterere myiza y’abakobwa.

Umuvugizi w’urubuga rwa Instagram Karina Newton ntiyemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya The Wall Street Journal aho ubu bushakashatsi bwavugaga ko uru rubuga rwa instagram rworeka imbaga y’urubyiruko ndetse ingaruka nyinshi zikaba ku rubyiruko rw’abakobwa.

Newton yakomeje avuga ati’’ ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku mibereho myiza y’abantu, bwerekanye ko bose zibageraho mu buryo bungana’’.

’’Ikintu cy’ingenzi tugomba kwitaho ni uburyo abantu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga n’imitekerereze yabo igihe bazikoresha’’.

Yakomeje avuga ati ’’Umwe mu rubyiruko ashobora kwishimira kuvugana n’inshuti ku mbuga nkoranyambaga, umunsi ukurikiyeho abo yavuganye nabo akaba ari bo bamutera ibibazo’’.

Inyandiko yo mu kinyamakuru cya The Wall Street Journal ikomeza ivuga ko urubuga rwa Instagram rwagize uruhare mu gutuma urubyiruko rubarirwa muri miliyoni hirya no hino ku isi rwanga imiterere y’imibiri yabo nyuma yo kubona urundi rubyiruko ruteye neza kuri uru rubuga.

’’Ibibazo nko kumva wiyanze bibaho mu buzima busanzwe ku isi, rero no ku mbuga nkoranyambaga bigomba kubaho’’ amagambo yavuzwe na Newton.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bukomeza bwerekana ko umubare mwinshi w’urubyiruko utunga agatoki urubuga rwa instagram ko arirwo nyirabayazana wo gutuma urubyiruko rwinshi rugira ibibazo byo kwiheba n’agahinda gakabije (depression).


Urubuga rwa Instagram rushinjwa koreka umubare munini w’urubyiruko.

Benshi bumva bihebye bakumva banze n’imiterere y’imibiri yabo iyo bigereranyije n’abandi babona ku rubuga rwa instagram bateye neza. abandi bakumva banze amasura n’uburanga bwabo iyo barebye abandi basore n’inkumi bafite amafoto meza y’uburanga n’ubwiza buhebuje baba kuri uru rubuga.


Benshi mu rubyiruko bagira agahinda gakabije baterwa n’imiterere yabo mibi.

Umuvugizi w’urubuga rwa Instagram akomeza avuga ko uru rubuga rwagiye ruhura n’ibibazo by’abantu benshi aho bamwe bumva biyanze, bakibabaza kugirango base nk’abandi babona kuri uru rubuga kuburyo bamwe bibaviramo no kwiyahura abandi bakagira ibibazo by’imirire mibi kubera bigana indyo babona abandi barya kuri uru rubuga.


Bamwe mu rubyiruko bariyahura bitewe no kwanga imiterere y’imibiri y’abo.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo yavuze ko uru rubuga rwa Instagram rugiye gushyiraho gahunda yo guhitamo amafoto n’amashusho asubiza intege mu bantu akanabahumuriza kurusha kwerekana amashusho n’amafoto y’imiterere y’abantu.


Instagram igiye kugabanya kwerekana amafoto y’imiterere y’abantu.

Urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye gushyiraho gahunda ya mudasobwa (software/application) yihariye izajya ikoreshwa n’abana bafite imyaka 13 no hasi yayo, iyi ngingo ntiyishimiwe n’urugaga rw’abanyamategeko bavugira abana.


Instagram igiye gushyira hanze gahunda ya mudasobwa izakoreshwa n’abana gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO