Urubuga rwa Whatsapp ntiruzongera gukora muri Iphone 6 n’izindi telefone zikurikira

Guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2021, urubuga rwa Whatsapp ntiruzongera gukora mu bwoko 43 bwa telefone zigezweho (smartphone) zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android na iOS.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku rutonde rwa telefone zizatakaza ububasha bwo kongera gukoresha urubuga rwa Whatsapp muri uku kwezi tugiye kwinjiramo, reba neza wasanga nawe harimo ubwoko bwa telefone usanzwe ukoresha.

Telefone ziri ku rutonde rukurikira zizatakaza ubushobozi bwo kongera gukoresha urubuga rwa whatsapp guhera mu kwezi k’Ugushyingo tugiye kwinjiramo.

Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya iOS (iPhone) zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp ni:

- Apple iPhone SE
- Apple iPhone 6S
- Apple iPhone 6S Plus

Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp:

-Samsung: Galaxy Trend Lite, Galaxy Trend II, Galaxy SII, Galaxy S3 mini, Galaxy Xcover 2, Galaxy Core na Galaxy Ace 2.

- Sony: Xperia Miro, Sony Xperia Neo L, Xperia Arc S.

- Alcatel: One Touch Evo 7

- LG: Lucid 2, Optimus F7, Optimus F5, Optimus L3 II Dual, Optimus F5, Optimus L5, Optimus L5 II, Optimus L5 Dual, Optimus L3 II, Optimus L7, Optimus L7 II Dual, Optimus L7 II, Optimus F6, Enact , Optimus L4 II Dual, Optimus F3, Optimus L4 II, Optimus L2 II, Optimus Nitro HD na 4X HD ndetse na Optimus F3Q.

- ZTE: Grand S Flex, ZTE V956, Grand X Quad V987 na Grand Memo.

- Huawei: Ascend G740, Ascend Mate, Ascend D Quad XL, Ascend D1 Quad XL, Ascend P1 S, na Ascend D2.

-Izindi: Archos 53 Platinum, HTC Desire 500, Caterpillar Cat B15, Wiko Cink Five, Wiko Darknight, Lenovo A820, UMi X2, Faea F1 na THL W8 .

Telefone zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha urubuga rwa Whatsapp ni izikoresha ikoranabuhanga rya gahunda ya mudasobwa ya ’Android’ iri munsi ya 4.0.3 na ’iPhone’ zikoresha gahunda ya mudasobwa iri munsi ya iOS 9 no munsi yayo.

Dore uko wareba iOS yawe niba iri munsi ya 9 niba ukoresha Iphone

1.Fungura telefone yawe ujye muriSettings.
2. Komeza urebe ahanditse General.
3. Injira ahanditse Information option.
4. Hitamo ahanditse Software nyuma urahita ubona OS ukoresha kuri iPhone yawe.

Dore uko wareba OS yawe niba iri munsi ya 4.0.3 niba ukoresha Android

1. Fungura telefone yawe ujye muri Settings.
2. Injira ahanditse About Phone.
3. Aho urahita ubona ubwoko bwa OS (Operating System) ukoresha ndetse urabona niba iri munsi ya 4.0.3.

Niba usanze telefone yawe ukoresha itujuje ibisabwa, kugirango ukomeze gukoresha Whatsapp mu kwezi tugiye kwinjiramo biragusaba kugura indi yisumbuyeho ifite OS iri hejuru ya 4.3.0 niba ukoresha Android na iOS iri hejuru ya 9 niba ukoresha iPhone.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO