Urubyiruko ruvuka ku Gisagara rwafashije abana ba banyeshuri kubona ibikoresho by’isuku

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021 nibwo urubyiruko rwishyize hamwe n’uruvuka mu karere ka Gisagara rubitewemo inkunga n’uruganda rukora ibikoresho by’isuku rwa tamu rwashyikirije abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye n’abanza ibikoresho by’isuku mu bigo biri muri ako karere .

Iki gikorwa cyatangiriye mu rwunge rw’amashuri rwa Gisagara aho bashyikirije abana b’abakobwa ibikoresho by’isuku bishobora kubafasha mu gihe cy’amezi umunani.

Ni umuhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Ndora Cyambari Jean Pierre n’umuyobozi w’ikigo Madamu Mukantarindwa Enatha ndetse n’abahagarariye abaterankunga b’icyo gikorwa.

Mu ijambo rye Kawera Jeannette wateguye icyo gikorwa yabwiye abana b’abakobwa ko babatekerejeho muri Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyiswe “fight against period poverty campaign” ugenekereje kubishyira mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga, ‘Ubukangurambaga bwo guhangana n’ubukene bwo kubura ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.’

Yakomeje avuga ko ibikoreso babageneye bizabafasha kugira isuku mu gihe bagiye mu mihango kandi bakanamenya uko bazajya birinda mu buzima bwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora Cyambari Jean Pierre yatangarije Genesisbizz. Ati "Iki gikorwa twacyakiriye neza kubera inyigisho nziza n’ubufasha bahaye abana b’abakobwa bari bazikeneye none yaba ari umuntu uvuye ahandi bikaba akarusho kubera ko ubutumwa buvuye ahandi bababwakirana yombi."

Yakomeje agira ati"Twashimiye uru rubyiruko cyane byimazeyo abarurimo bavuka muri Gisagara kuba batekereje kuri barumuna babo."

Ku ruhande rw’umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gisagara Madamu Mukantarindwa Enatha we yabanje gushimira abashyitsi babatekerejeho bakabagenera impano z’ibikoresho by’isuku kuko nubwo mu buzima busanzwe nta mbogamizi bagira zo kubona ibikoresho by’isuku ku bakobwa babo kuko umwana yigishwa ko mu gihe cy’imihango agomba kumenya ko agomba kugira isuku aho bafatanya n’ababyeyi kubaba hafi mu rwego rwo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe atunguwe ari ku ishuri akaba afashwa nabo bita ba nyirasenge aho babateganyirije icyumba cy’umukobwa.

Yasoje agira Inama ababyeyi ko bagombaga kuba hafi y’umwana ugeze mu gihe cy’ubwangavu kuko kenshi abana baba batabizi kuko kera batinyaga kubibabwira kugira bitazajya bimutungura.

Nyirarukundo Judith wiga mu mwaka wa gatatu mu rwunge rw’amashuri rwa Cyamukuza ufite imyaka 19 yatangarije Genesisbizz ko kuva yatangira kujya mu mihango byamugoraga cyane kubona ibikoresho by’isuku ariko ubu bikaba bigiye kuzajya biborohera kubera ubufasha babonye bikaba ari ibintu byabashimishije cyane.

Yakomeje agira inama bagenzi be bakobwa ko bagomba kutitinya cyangwa ngo bagire ubwoba mu gihe bagiye mu mihango ko ahubwo bagomba kubiganiriza ababyeyi babo byaba ngombwa bakagana ikigo nderabuzima kibegereye.

Ku ruhande rw’umuterankunga w’iki gikorwa Bwana Ndinda Christian ushinzwe ibikorwa ndetse akaba numwe mubashinze uruganda rukora ibikoresho by’isuku rwa Tamu yadutangarije ko biyemeje gutera inkunga ubukangurambaga bwa “fight against period poverty’ nyuma yo kubona ko mu bice na bimwe mu Rwanda abana ba bakobwa bakunda guhura n’ikibazo cy’ibikoresho by’isuku mu gihe bagiye mu mihango akaba ariyo mpamvu yatumye bakomeza gukora n’urubyiruko rwateguye iki gikorwa kandi bumva ko bazakomeza kubatera inkunga .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO