Urubyiruko rwiyemeje gufasha abana b’Abakobwa bugarijwe no kubura impapuro z’isuku

Bikunze kugaragara ko hari ikibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango by’umwihariko ku bafite ubushobozi buke. Ni muri urwo rwego urubyiruko rwishyize hamwe rurimo abavuka mu Karere ka Gisagara rugategura igikorwa cyo gufasha abanyeshuri kubona impapuro z’isuku/Cotex.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyiswe “fight against period poverty campaign” ugenekereje kubishyira mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga, ‘Ubukangurambaga bwo guhangana n’ubukene bwo kubura ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango’.

Kikaba giteganyijwe tariki 12 Ugushyingo, 2021 mu Karere ka Gisagara, umurenge wa Ndora.

Jeannette KWERA, umunyamakuru wa The New Times uri mu bateguye iki gikorwa yagaragaje ko yahoraga ababazwa n’abahura n’iki kibazo.

Ati “Biteye agahinda kuba umukobwa yasiba ishuri kubera kubura impapuro z’isuku/Cotex. Nyuma yo kubona ko abana b’abakobwa biga mu Mashuri y’Uburezi bw’Ibanze baturuka mu miryango itishoboye bagira ikibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango; bikaba byabaviramo gusiba amasomo, gusibira cyangwa kuva mu ishuri, natekereje iki gikorwa mfatanyijwe n’urundi rubyiruko twiyemeza gufasha abo bakobwa kubagurira impapuro z’isuku.”

N’ubwo bivugwa kenshi n’inzego zibishizwe ko imisoro yavanyweho kuri Cotex, ariko usanga aho zigurishirizwa ibiciro bidahinduka. Ibintu bigora cyane igitsina gore kubera ikibazo cy’ubushobozi kandi iki kikaba ari igikoresho bakenera cyane buri kwezi kubera imiterere y’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Kawera yakomeje agaragaza ko iki ari ikintu yahoze atekereza gukoraho kuva kera ariko ntabona aho ahera cyane ko yakunze guhura na benshi bafite ibi bibazo.
Nk’uko ‘Ijya kurisha ihera ku rugo’ yiyemeje guhera mu Karere ndetse n’umurenge avukamo.

Ati “Ni kenshi nagendaga mbona abantu bahura n’ibibazo by’ubukene bakabura ibikoresho by’isuku kandi nk’umukobwa uburemere bwabyo ndabwumva cyane. Nageragezaga gufasha bake nshoboye nyuma niyemeza kubisangiza abandi bantu nabo barabikunda twiyemeza kubikora twese hamwe dufatanyije. Uko tuzashobozwa, n’ubutaha tuzajya ahandi.”

Abateguye iki gikorwa, ni urubyiruko rwishyize hamwe rurimo abavuka mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, ari naho hazabera iki gikorwa mu bigo by’amashuri 4 biherereye muri uwo murenge.

Bakaba bateganya gufasha abanyeshuri b’abakobwa bagera ku 1,500. Uruganda rukora ibikoresho by’isuku bizwi nka Supa ndetse na Inovos Ltd ikora Tamu Sanitary Pads ni bamwe mu bateye inkunga iki gikorwa.


Ku bifuza kubashyigikira mu gufasha abo bana b’abakobwa muri iki gikorwa nabo ngo bahawe ikaze


Basanzwe bakora iki gikorwa harimo no guha amatungo abatishoboye mu duce dutandukanye


Mu bindi bikorwa by’urukundo bakora harimo no kugaburira abana badafite aho gutura

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO