Urugamba rugeze mu mahina! dore uburyo amakipe agomba gucakirana muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi

Kuri ubu nyuma y’uko amakipe yose amaze gukina imikino yayo mu matsinda amakipe amwe yasezerewe andi amenya ayo bigiye guhatana muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi.

Ikipe y’igihugu ya Argentine itangajwe imbere na Lionel Messi igomba kuzacakirana n’ikipe y’igihugu ya Australia.

Ikipe y’igihugu y’Ubuholandi izacakirana n’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe y’igihugu y’Ubuyapani izacakirana n’ikipe y’igihugu ya Croatia izaba irangajwe imbere na Luka Modric wa Real Madrid.

Ikipe y’igihugu ya Brazil igomba kuzacakirana n’ikipe y’igihugu ya Koreya y’epfo aho iyi Koreya yaraye yisasiye Portugal.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza igomba kuzacakirana n’ikipe y’igihugu ya Senegal itozwa n’umutoza Aliu Cisse.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa igomba gucakirana n’ikipe y’igihugu ya Pologne aho Mbappe azaba ahanganye na Robert Lewandowski.

Ikipe y’igihugu ya Morocco izaba ihanganye n’ikipe y’igihugu ya Espagne.

Ikipe y’igihugu ya Portugal izaba ihanganye n’ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi aho Cristiano Ronaldo azaba ahanganye na Granit Xhaka.

Iki gikombe cy’Isi cyatangiye kuwa 20 Ugushyingo ndetse kigomba gusozwa kuwa 18 Ukuboza aho kirimo kubera mu gihugu cya Qatar.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO