Perezida w’u Bushinwa n’uwa Belarus bagaragaje ko bifuza igisubizo cy’amahoro...
- 2/03/2023 saa 11:29
Umuherwe Elon Musk kuva yakwegukana urubuga rwa Twitter amaze kugurisha akayabo k’imigabane myinshi mu ruganda rwe rutunganya imodoka zikoresha amashanyarazi ruzwi nka Tesla.
Musk yaguze Twitter ku itariki 27 Ukwakira gusa ategereza kugeza tariki 4 Ugushyingo ubwo habaga ihererekanyabubasha akaba ari nabwo yatangiye kugurisha imwe mu migabane y’uruganda rwe rusanzwe rukora imodoka aho bivugwa ko yagurishije imigabane isaga miliyoni 19,5.
Uyu mugabo aheruka gutangaza ko Twitter yayiguze idahagaze neza mu bigendanye n’uburyo yinjiza amafaranga aho benshi mu bayamamazagaho batangiye kuyivaho nyuma yo kumenya ko uyu mugabo ariwe uzajya ayigenzura ndetse si ibi gusa hari n’abinubiye gucibwa amafaranga y’umurengera kuri konti zahawe utumenyetso (verified) ya buri kwezi angana na $8-$20 n’abifuza kuduhabwa.
Inkuru dukesha CNN ivuga ko kuva ku itariki 30 z’ukwezi kwa Kamena Twitter yari imaze guhomba akayabo ka miliyoni $270 ndetse ibi byatumye Elon Musk afata umwanzuro wo kugabanya abakozi aho hafi kimwe cya kabiri bamaze gusezererwa.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba aka kayabo k’amadolari yavuye muri Tesla ari ayo kunganira Twitter idahagaze neza muri ibi bihe aho umubare munini w’abantu batangiye gukoresha izindi mbuga nka Mastodon zikora kimwe nka Twitter.
Twitter irinubirwa n’abantu benshi kuva Elon Musk yayigura