Uruganda rwa ZARA rutunganya imyenda n’inkweto rwamaze gufunga amaduka asaga 502 yo mu Burusiya

Uruganda rwa ZARA rutunganya imyenda, inkweto n’ibijyana nazo n’ibindi birungo by’ubwiza nk’imibavu rwamaze gufunga amaduka yarwo yo mu gihugu cy’Uburusiya nyuma y’uko ibindi bigo bitandukanye n’inganda bifunze imiryango yabyo muri iki gihugu nyuma y’uko gishoje intambara kuri Ukraine.

Igihugu cy’Uburusiya kimaze gukomanyirizwa mu mpande zose no gufatirwa ibihano bikomeye by’ubukungu nyuma yo gushoza intambara muri Ukraine, Ibi byatumye ibigo bikomeye n’inganda zifunga imiryango yazo ibarizwa muri iki gihugu.

Kuri Ubu uruganda rwa ZARA rwiyongereye mu mubare w’abamaze gufunga imiryango mu Burusiya.

Uru ruganda rwamaze gufunga amaduka asaga 502 yakoreraga mu Burusiya nyuma y’uko izindi nganda zitandukanye nka H&M nazo zifunze imiryango yazo yo mu Burusiya.

Uru ruganda nanone rwamaze gufunga amaduka asaga 79 yarwo abarizwa muri Ukraine gusa ho ni mu buryo bw’agateganyo kubera umutekano muke.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO