Urugendo rw’impuguke za FIBA mu Rwanda rusize iki?

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Mutarama 2020 hasojwe gahunda yo gutegura Igenamigambi n’iteganyabikorwa (Operational Plan) y’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ku bufatanye n’Impuguke zo mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA) mu bijyanye n’imiyoborere y’amashyirahamwe ya Basketball.

Ibi byakozwe muri gahunda yiswe FIBA Plus aho U Rwanda ruri mu bihugu 24 kw’isi, 8 byo muri Africa byatoranijwe na FIBA ngo bizamurwe mu rwego rw’imiyoborere na tekinike. Iki gikorwa cyari kigabanyijemo ibice bibiri.

Taliki 15 Mutarama 2020 Impuguke za FIBA zahuye n’abafatanyabikorwa ba FERWABA umwe kuri umwe (1on1 Meeting) harimo Perediza wa FERWABA Bwana Mugwiza Desire, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, Umunyabanga Nshingwabikorwa muri Siporo yo mu mashuri Bwana Gatsinzi Claude, Perezida wa Komite Olempike Bwana Munyabagisha Valens, urwego rushinzwe Tekinike, abatoza b’amakipe y’igihugu, Urwego rushinzwe Umutungo muri FERWABA.

Tariki 16 Mutarama 2020 Impuguke za FIBA zakoze inama umwe kuri umwe hamwe na bamwe mu bayobozi b’amakipe, abaterankunga ba FERWABA, Itangazamakuru, imiryango idaharanira inyungu, abafana n’abakinnyi.

Impuguke za Fiba zaganiriye n’abatoza b’umukino wa Basketball mu Rwanda

Ku Itariki ya 17-18 Mutarama 2020 abagize komite nyobozi ya FERWABA ndetse n’abagize commission za Ferwaba, bahawe amahugurwa ku bijyanye no gutegura Igenamigambi n’iteganyabikorwa (Operational Plan) n’impuguke za FIBA.

Ibyaganiriwe byose ahanini ni ukugira ngo haboneka iterambere ry’umukino wa basketball mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’Afurika n’ubundi.

Nyuma y’ibyumweru umunani Impuguke za FIBA zizagaruka gusesengura ibikorwa bitandukanye FERWABA izaba yahisemo kwibandaho mu myaka 2 iri imbere hasinywe amasezerano ku rwego rw’imikoranire n’ubugenzuzi buhoraho.

Desire Mugwiza, Perezida wa Ferwaba yakiriye impuguke za FIBA
Mugwaneza Pascale visi perezida wa Ferwaba
Muhongerwa Alice umubitsi wa Ferwaba
Munyabagisha Valens umuyobozi wa komite olempike, arikumwe n’umwe mu bayobozi ba FIBA
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO