VIDEO: Urugendo rwa Nick Dimpoz watojwe na Jules Sentore akajya mu ndege abikesha amayugi

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi Nick Dimpoz twagiranye ikiganiro avuga ku rugendo rwe rugoye yanyuzemo ariko rwatumye adacika intege kugera amenye ko ibyo arimo ariwo muhamagaro we.

Nick ni umusore wavukiye mu karere ka Rusizi ahahoze ari I Cyangugu. Benshi bamuzi muri filime y’uruhererekane ya City Maid ariko kugirango ahagera yanyuze muri byinshi birimo no kubyina mu matorero atandukanye.

Ibijyanye no kubyina gakondo nibyo yahereyeho ariko na n’uyu munsi aracyabikora nubwo avuga ko yakuze atabikunda gusa aza kubyisangamo.

Ati “Kuva ndi umwana ntabyo nakundaga kuko byacaga no kuri Tv nkahindura shene, muri 2007 nibwo nabyinjiyemo ariko ntabikunze kuko icyo gihe nabanaga na Jules Sentore abikunda cyane kuko ni nawe wabintoje.”

Avuga ko yajyaga amuherekeza agiye mu myitozo gusa akaza gukururwa nuko bajyaga babaha itike nawe akahajya ariyo yishakira kugirango abone uko agavura.

Nyuma byaje gukomeza atangira kwitoza aza guhera mu itorero ryitwaga “Singiza Ministries”, ryari itorero rya mushiki wa Masamba Intore ariko ribyina ritanga ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakomeje imyitozo ya Gakondo muri 2009 agira amahirwe yo kujya mu itorero “Inganzo ngari” ryari riri mu yakomeye cyane mu gihugu.

Ati “Ho byari ibindi bindi kuko harimo abahanga byasabaga gukora cyane kugirango umuntu agaragare ku rutonde rw’abazajya kubyina. Icyo gihe ni nabwo nagize amahirwe yo kujya mu ndege kubera amayugi tugiye kubyina mu mahanga.”

IBINDI KU BUZIMA BWA NICK MU BURYO BURAMBUYE WAREBA IKI KIGANIRO TWAGIRANYE

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO