Urugo ruhire!! umuhanzi Yverry yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we

Umuhanzi uzwi cyane mu muziki Nyarwanda ariwe Rugamba Yves gusa yamamaye nka Yverry nk’izina ry’ubuhanzi akoresha uyu muhanzi rero yamaze gushingiranwa na Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah, bari bamaze igihe bakundana.

Yverry yakoze umuhango wo gusaba no gukwa umukunzi we ndetse basezerana imbere y’Imana mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana n’abantu mu muhango wabereye kuri Sports View Hotel iherereye mu karere ka Kicukiro ndetse uyu muhango wayobowe na Apostle Ruhinda Dany wo mu itorero rya life church.


Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country), Danny na None, Olivis wo muri Active, abanyamakuru barimo Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clarisse[Clamama] ba BB Fm Umwezi ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2022 nibwo Yverry yasezeranye imbere y’amategeko na Vanessa mu muhango wabereye mu murenge wa Kimihurura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO