Urugwiro ni rwose kuri The Ben na Diamond Platnumz bari gukorana indirimbo

Umuhanzi The Ben umaze igihe ari kubarizwa muri Tanzania yagaragaye ari muri Studio aho yarari gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond Platnumz. Ibi byaherukaga ku muhanzi wo mu Rwanda muri 2012 ubwo yakoranaga na Mico The Best.

Aba bahanzi bagiye berekana ko bishimiye ugukorana hagati yabo. Ibi byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zabo ubwo Diamond yabishyiraga kuri Instagram hariho amashusho amwerekana we na The Ben hamwe na mukuru we Rommy Jones we ufitanye indirimbo na Meddy.

Na The Ben yaje kwerekana yiganjemo ibitwenge byinshi ari muri Studio hamwe na Diamond.
Muri ayo mashusho kandi The Ben yerekana ko yajyanye n’abandi Banyarwanda barimo Producer Made Beat hamwe na Julien BM Jizzo ukora amashusho y’indirimbo.

Amakuru agera kuri Genesis TV avuga ko impamvu The Ben yajyanye aba banyarwanda barimo Made Beat ari uko bo bari barakoze Recording aho bajyanye kugirango na Diamond ashyiremo igitero cye.

Uretse kuba ari gukorana indirimbo na Diamond yagiye yerekana amafoto yahuye n’ibindi byamamare birimo na A.Y we uheruka gukorana indirimbo na Yvan Buravan.

Diamond yaherukaga gukorana indirimbo n’umuhanzi Nyarwanda muri 2012 ubwo yayikoranaga na Mico The Best nubwo itaje gutanga umusaruro bitewe n’uburyo yakozwemo.


Aba bahanzi berekanye ko bari gukorana indirimbo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO