Urukiko rwategetse ko Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) arekurwa

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yarekuwe n’urukiko rwa Nyagatare aho yari amaze igihe afungiye ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13.

Uyu muhanzi yari afungiye muri Gereza ya Rwamagana. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite.

Rwavuze ko indwara uwo mwana yasanganywe, na mbere y’uko agera kwa Gisupusupu yari asanzwe ayifite nk’uko byemejwe n’ibipimo byo kwa muganga.

Mu mpera za Gicurasi nibwo Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Nyakanga 2021 rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko yari yajuriye, iburanisha riheruka rikaba ryarabaye ku wa 24 Kanama 2021.

Nubwo Nsengiyumva yarekuwe, yategetswe kujya yitaba buri wa Gatatu wa nyuma w’ukwezi ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ndetse iburanisha mu mizi rishobora kuzabaho.

Source: Igihe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO