Bwa mbere mu mateka hemejwe urukingo rwa malaria ruzakoreshwa muri Africa

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO: World Health Organization) ku wa gatatu dusoje nibwo ryemeje urukingo rwa mbere rw’indwara ya malaria.

Uru rukingo ruteganyijwe kuzahabwa abana bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ibindi bice aho malaria yibasira kurusha ahandi ku isi.

Amakuru dukesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima avuga ko abana 260,000 bari munsi y’imyaka itanu (5) batuye ku mugabane wa Afurika bicwa na malaria buri mwaka.

Uru rukingo rushya rwa malaria bakoze rwitwa Mosquirix, rukozwe na GlaxoSmithKline ndetse rutanga ubwirinzi ku kigero cya 30% mu kurwanya malaria iterwa n’agakoko ka Plasmodium falciparum umubu usiga mu muntu iyo umaze kumuruma.

Dukurikije ibyatangajwe na CDC (ikigo gishinzwe kurinda no kugenzura indwara) yavuze ko ubu bwoko bwa Plasmodium falciparum bukunze kugaragara cyane mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko uru rukingo biteganyijwe ko ruzahabwa abana bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na malaria kuva kubafite amezi atanu ndetse rukazatangwa mu byiciro bine.


Abana 260,000 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bapfa buri mwaka bazize malaria.


Uru rukingo rwitezweho kugabanya umubare w’impfu z’abana bicwa na malaria.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO