Urukundo ni rwiza cyane iyaba rwarambaga Thibaut Courtois yateye ivi nyuma yo gutwara Champions League

Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Champions League umunyezamu wa Real Madrid,Thibaut Courtois yamaze gutera ivi aho agiye gushyingiranwa n’umukunzi we witwa Mishel Gerzig w’umunyamidelikazi.

Courtois yateye ivi,mu biruhuko by’impeshyi ahantu heza cyane ku bwato maze asaba uyu mukunzi we ko yazamubera umugore.

Thibaut Courtois akomeje kwesa imihigo no kuryoherwa n’ubuzima kuko inzozi ze zikomeje kuba impamo nyuma yo gutwara igikombe cya Champions League.


Uyu mukobwa bagiye gushyingiranwa ni umunyamideli ukomeye ukomoka mu gihugu cya Isiraheli ndetse ku mbuga nkoranyambaga ze yamenyesheje imbaga nya mwinshi ko yiteguye kuba umugore wa bwana Thibaut Courtois.

Uyu munyamidelikazi yemeye ko yasabwe ko yabera Thibaut Courtois umugore maze nawe avuga ko atigeze azuyaza.

Thibaut Courtois yahesheje Real igikombe cya 14 cya Champions League mu mukino wa nyuma aho yanatowe nk’umukinnyi wahize abandi (Man of the match.)

Umwaka ushize nibwo urukundo rw’aba bombi rwagiye ahabona ndetse rugenda rukura rukomeza no kogera kugeza uyu munsi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO