Urukundo ntirugira imipaka myugariro wa Arsenal uhora utuje cyane yatereye ivi umukunzi we

Myugariro w’umuhanga cyane ukinira ikipe ya Arsenal ariwe Ben White William yateye ivi asaba umukunzi we Milly Adams kuzamubera umugore ubwo bari kumwe mu biruhuko.

Uyu Myugariro ukinira ikipe ya Arsenal ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza (Three Lions), afite imyaka 24 ndetse kuri ubu uyu myugariro yateye ivi mu mpera z’ukwezi gushize.

Ku mugoroba w’ejo ku wa kane, Ben White William yashyize amafoto kuri Instagram ye yerakana ko yateye ivi.


Ndetse n’umukunzi we Milly, w’imyaka 25, yanditse kuri konti ye ati"Ndagufite ubuzima bwose".

Ntabwo bizwi neza aho aba bombi baruhukiye ubwo White yateraga ivi, ariko Milly yerekanye pisine bariho nini cyane

Icyumba cyabo cyari cyuzuyemo ibipurizo na Champagne kugira ngo bishimire iri sezerano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO