Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Miss Uwicyeza Pamela yasazwe n’amarangamutima menshi maze agaragariza umuhanzi umaze kuba icyogere hano mu Rwanda ariwe The Ben ko amukunda cyane.
Ni kenshi Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben akunze kugaragariza umukunzi we Pamela ko amukunda bikomeye gusa kuri iyi nshuro Pamela nawe yahinduye umuvuno nawe agaragariza The Ben amarangamutima amufitiye.
Pamela yifashishije Instagram mu kugaragariza The Ben urukundo rukomeye amukunda,aho yagaragaje ifoto ya The Ben ayiherekereza amagambo meza.
Ntabwo urukunsdo rw’aba bombi rwakunze kujya ahagaragara cyane gusa rwatangiye gushinga imizi no kuvugwa cyane mu itangazamakuru guhera mu mwaka wa 2019.
Gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 aba bombi babishyize kumugaragaro cyane cyane biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Kuwa 17 Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Miss Pamella amusaba ko yamubera umugore undi nawe yemera ashize impumpu.